AMABWIRIZA ATUGENGA

Nk’abantu benshi kandi bahuye bavuga ingingo nkiyi yerekeye ubuzima bw’imyororokere, dukeneye amategeko n’amabwiriza bitugenga twese hano kuri Tantine. Impamvu ni uko twifuzako buri wese ukoresha Tantine abona ibyo akeneye adahuye n’imbogamizi cyane cyane izahungabanya ubusugire bw’ubuzima bwite bwe.

Tantine nk’ahantu hizewe ushobora gukura amakuru ku buzima bw’imyororokere, kubungabunga ubusugire umuntu n’ubuzima bwite bwe ni ikintu dushyize imbere, dukomeyeho kandi twubaha cyane.

Iyo hari umuntu ubwiwe nabi, hakoreshejwe se imvugo isesereza nta muntu numwe ugubwa neza. Iyo kandi inkuru cyangwa se igitekerezo kibasira umuntu runaka kigaragaye ku rubuga nkuru tuba tugiye ukubiri n’amategeko atugenga.

Niba usuye Tantine haba kuri website cyangwa se kuri application ya android, uba wemeye amategeko n’amabwiriza ya Tantine akurikira ndetse nta yandi mahitamo uba ufite uretse kuyakurikiza.

- Kurinda ubusugire ndetse no kubaha ubuzima bwite bwa buri wese - Kudashyira kuri Tantine ibi bikurikira: 1. Amakuru y’ibihuha udafitiye gihamya. 2. Amakuru yibasira umuntu cyangwa se itsinda ry’abantu. 3. Gushyira amatangazo kuri Tantine utabiherewe uruhusa.

Kwimakaza ivangura kuri Tantine ni ukizira kikaziririzwa; ryaba ivangura rishingiye ku moko, ku gitsina, ku turere, imyumvire, amadini, imitwe ya politiki, ibyiciro by’ubukungu n’ibindi.

Dore bimwe mu byagushyira mu mazi abira; kwihanagirizwa cyangwa se gucibwa burundu kuri Tantine

- Gufindafinda no gutangaza amakuru atizewe ndetse udafitiye gihamya - Kwibasira umuntu mu buryo ubwo aribwo bwose - Kugerageza gukoresha abatanga amakuru mu buryo wishakiye ubabaza ibidafite shinge na rugero - Gukoresha uru rubuga mu buryo bwo gutereta cyangwa se ushaka umukunzi - Kwanga kubahiriza amwe mu mategeko atugenga

Tantine ifite uburenganzira bwo kudasubiza bimwe mu bibazo cyangwa ibitekerezo mu gihe:

- Mu gihe ikibazo cyabajijwe cyasubijwe kandi byagaragaye ko uwakibajije yabonye igisubizo. - Mu gihe tuziko ukibajije yahagaritswe cyangwa se akoresha Tantine mu buryo bubajijwe. - Mu gihe ukibajije yabajije inshuro zirenze eshatu ibyerekeye GUTWITA cyangwa INDWARA akaba yanze gukurikiza inama yagiriwe yo kwegera umuganga.

Dufite kandi uburenganzira bwo gusiba cyangwa se kwanga ibibazo n’ibitekerezo bigamije kwigisha uko bakora imibonano mbuzabitsina.

Iyo ushyize amakuru kuri Tantine aba abaye umutungo wayo. Uwayashyizeho ariko nawe aba ayafiteho uburenganzira busesuye.

© Tantine 2017. All Rights Reserved.